Police FC

Police FC yanganyije na Vision FC mu mukino wa gishuti

Kuri Iki cyumweru tariki 31 Kanama 2025 Police FC yanganyije n’ikipe ya Vision FC 0-0 umukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium.

ni umukino watangiye Police FC ikinisha ikipe ya kabiri nyuma izagusimbuza mu gice cya kabiri ishiramo ikipe ya 2 gusa birangira umukino ari ubusa ku busa.

Umutoza Ben Moussa atangaza ko uyu mukino wa gishuti n’aya makipe mato uba ukeneye kuko abona umwanya wo kubona urwego rw’abakinnyi bose kandi akamenya n’uburyo amakipe mato akina bigaha n’isomo abakinnyi ko ntakipe ntoya ibaho.

Vision FC n’ikipe yamanutse mu kiciro cya kabiri aho yarangije Shampiyona ishize iri ku mwanya wa Nyuma ifite amanota 23.