Umukinnyi wo mu kibuga hagati, Imanishimwe Djabel, watandukanye na Al-Quwa Al-Jawiya yo muri Iraq, yasinyiye Police FC Imyaka 2.

Manishimwe Djabel Aje ku dufasha muri uyu mwaka w’Imikino Police FC irimo guhatanira igikombe cya Shampiyona 2025/26.
Manishimwe Djabel yavuye mu Rwanda mu 2023 nyuma yo gutandukana na APR FC, ajya muri Air Force Club mu Cyiciro cya Mbere muri Iraq, ariko ntiyamarana na yo igihe ajya muri Naft Al-Wasat Sports Club yo mu Cyiciro cya Kabiri muri icyo gihugu.

Manishimwe yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Police FC, CIP Umutoni Claudette, Djabel yanyuze mu makipe menshi mu Rwanda nka Isonga, Rayon Sports, APR FC na Mukura. Hanze y’u Rwanda yanyuze no muri USM Khenchela yo muri Algeria.
Nyuma y’uko Manishimwe Djabel Amaze gusinya yahise yerekeza kuri Kigali Pele Stadium mumyitozo n’Ikipe amaze gusinyira.






