Police FC

Ikipe ya Polisi y’uRwanda n’iyi Ingabo byananiwe kwisobanura mu mukino wabahuzaga habura utsinda undi

Umukino wahuzaga ikipe ya Police FC na APR FC warangiye habuze nimwe itsinda umukino urangira ari ubusa ku busa

Uyu mukino abandhi bakunda kwita Derivi y’Umutekano numwe mu mikino buti wese aba afite ishyaka ryo guhagararira neza urwego re’ikipe yamuhaye akazi aho Ikipe y’Ingabo z’uRwanda uba iba idashaka gutsinda na Polisi kurundi ruhande narwo ni gutyo Police FC ntiba ishaka gutsindwa na APR FC.

Uyu mukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi aho Ikipe y’Ingabo z’uRwanda yashakaga itsinzi kurihande rwa Police FC nayo yashyiraga Ingufu no guha akazi ubwugarizi bwa APR FC.

Ku minota wa 30 Umwataga wa Police FC Byiringiro Lague yamanukanye Umupira acenga myugari wa APR FC Niyigena Clement bamukorera Ikosa ryashoboraga kuvamo Penaliti gusa birangira Umusifuzi ahakanye ko ntakisa ryabaye Nyuma Niyo mugabo Claude yaje gukora umupira batanga guhana ikosa ryaje no kuba urujijo ku bakinnyi n’abari kuri stade bavuga ko ari igitego gusa umusifuzi aracyanga avuga ko yari yaranze Indirect Freekick Ntago Byiringiro Lague yari guhita iyitera mu izamu ntamuntu umupira ukozeho

Igice cyamere cyarangiye amakipe habuze n’Imwe itsinda

Umukino wagumye gukomeza Police FC ishakisha umupira ku munota wa 70 Kwitonda Alain Bacca yamanukanye umupira yinjira mu rubuga rwa amahina ateye ishoti rinyura hanze y’izamu gato.

Umukino waje kurangira ari ubusa ku busa ubu kurutonde rwa Shampiyona Police FC ni iyambere n’Amanota 23 ikurikiwe na APR FC ifite amanota 19 gusa ikaba irushwa umukino umwe na Police