Police FC

Police FC yakoze Imyitozo yanyuma yitegura gukina n’ikipe ya Gasogi United

Kuri uyu wa Kane Twakoze Imyitozo yanyuma Twitegura ikipe ya Gasogi United dufitanye umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’uRwanda

Iyi ni Imyitozo yabanjirijwe no kwishyusha na Phisic nkeya hakurikiraho kongera kwiyibutsa technique nyuma y’Imyitozo abakinnyi baganirijwe n’Ubuyobozi bukuru Chairman aho basabye ikipe kugazagaragaza umukino mwiza Ejo kandi bagatahana Itsinzi

Chairman Ati:”Ejo muzereke KNC umupira n’ikipe ye murabizi ko aba yavuze ku ikipe ye ariko twe ni ukumwereka ibikorwa apana Amagambo”.

Gasogi United Igiye guhura na Police FC Umukino wambere muri Shampiyona ya 2025-26 ni mugihe Imikino 5 yahuje Police FC na Gasogi United Police FC yatsinze Imikino 4 inganya nayo Umukino 1.