Police FC

Police FC yongeye kwereka Gasogi United ko ari ikipe ikomeye kandi yiguza kugumya iyoboye shampiyona

Ubwo hakinwaga Umukino wa 11 wa shampiyona Police na Gasogi nizo zawufunguye birangira Police FC ikomeje kuyobora amakipe n’amanota 26.

Uyu wari umukino warubereye ijisho wayangiye ikipe ya Gasogi ihanahanira umupira kubwugarizi bwa Police FC gusa Nzotanga Christian yakubu na Chimezie

Ku munota wa 51, Kwitonda wari mwiza muri uyu mukino yahaye umupira Ani Elijah, ariruka asiga myugariro wa Gasogi United FC, Hakizimana Adolphe, ahita atsinda igitego cya mbere.

Rutahizamu Ani Elijah yabonye penaliti ku munota wa 58, ihabwa Byiringiro Lague, ariko ayiteye Cyuzuzo Aime Gaël ayikuramo.

Umukino urangira ari igitego 1 cya Police FC kubusa bwa Gasogi United iba imikino 11 imaze itaratsindwa binagumya kuyiha amahirwe yo kugumywa kuyobora urutonde rwa Shampiyona