ku kibuga cy’Akarere ka Bugesera Police FC ubwo yakinaga umukino wa 13 n’ikipe ya Bugesera FC yatsinzwe igitego 1 ,Bugesera iyibuza kugumya kuba iyoboye urutonde rwa shampiyona itaratsindwa Umukino n’Umwe
Uyu ni Umukino wari wari kuba ubaye uwa 14 Police FC idatsindwa gusa ikipe yabugesera yabaye iyambere iyitsinze uretse and makipe byagiye binganya

Umukino watangiye Police FC ihusha amahirwe menshi yo kuba yatsinda ibitego kuko ku munota wa 28 Ani Elijah yinjiye mu rubuga rw’amahina rw’ikipe ya bugesera ateye ishoti umuzamu w’ikipe ya bugesera ararifata.

Ku munota wa 35 Ani Elijah yongeye kumanukana umupira aracenga ageze imbere y’izamu aho kuwuhereza Kwitonda alain Bacca ngo atsinde kuko ariwe warafite uburyo ateye ifoti Umupira ujya hanze Igice cyambere kirangira ari ubusa ku busa.















