Abakinnyi bashya police yasinyishije ni Rudasinga Prince, Udahemuka Jean De dieu, Ezeh Isaac, Nshimirimana Ismaël Pitchou.
Mu bakinnyi basinyiye Police FC harimo 2 baturutse muri AS Kigali aribo Rudasingwa Prince umusore w”Umunyarwanda usanzwe ukina asatira izamu akaba yasinye igihe kingana n’Imyaka 2 n’igice ari Umukinnyi wa Policeb FC, undi mukinnyi wa AS Kigali ni Isaac Ezeh akaba ari umukinnyi ukina wugarira izamu akaba aturuka mu gihugu cya Nigeria akaba yarakiniye n’ikipe ya Bugesera FC Ezeh akaba nawe yasinye imyaka 2 n’igice.


Undi mukinnyi wasinyiye Police FC ni Udahemuka Jean De Dieu myugariro wakinaga ku ruhande rw’ibumoso rw’Ikipe ya Gasogi United ubu kubwumvikane bw’amakipe yombi akaba yahisemo gusinyira Police FC nubwo yari atarasoza amasezerano ye muri Gasogi United akaba nawe yasinye amasezerano y’imyaka 2 n’igice.

Umukinnyi uturuka mu gihugu cy’u Burundi Nshimirimana Ismael uzwi na Pitchu yakiniraga ikipe ya APR FC gusa ikaba yari yaramwemereye kwishakira indi kipe nawe akaba yasinyiye ikipe ya Police FC mugihe cyingana n’Imyaka 2 n’igice akaba ari umukinnyi ukina hagati mu kibuga akaba aje asanga bagenzibe bakina hagati muri Police FC aribo Msanga na Gakwaya Leonard.







