Ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC 1-1 mu mukino ufungura umunsi wa 21 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026.

Uyu mukino uzwi nka ’deribi y’umutekano’, ihuza amakipe abiri y’inzego z’umutekana z’igihugu, yatangiye ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye itangirana imbaraza zidasazwe amakipe yombi yatakana cyane, ariko ukabona ikipe ya Police FC ariyo iri kwataka cyane izamu ry’umunyezamu Hakizimana Adolphe ariko akitwara neza.

Bitewe n’uko amakipe yombi yasatiranaga, mu gice cya mbere, ba rutahizamu b’amakipe yombi bagerageje uburyo bukomeye ariko abanyezamu bombi babyitwaramo neza ndetse n’indi mipira yagaruwe n’imitambiko mu gice cya mbere aho buri kipe yateye ibiti by’izamu bibiri ariko iminota 45 irangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga zikomeye, nk’uko igice cya mbere cyari , byanatumye ku munota wa 67 ikipe ya APR FC ifungura amazamu ku gitego cyatsizwe na Djibril Ouattara.
Nyuma y’iki gitego Umutoza Ben Moussa yakoze Impinduka Kwitonda Alain, Ani Elijah na Udahemuka Jean de Dieu basimbuwe na Rudasingwa Prince, Katereega Allan na Ishimwe Christian.

Izi mpinduka zafashije Police FC yakomezaga gushaka uko yishyura yagezeho ku munota wa munani w’inyongera Police FC ku gitego cyatsizwe na Nsabimana Eric Zidane.

Umukino urangira amakipe anganyije igitego 1-1
Andi Mafoto











