Police FC

Ani Elijah yafashije Police FC gushimangira ko ari ikipe ikomeye kandi yifuza igikombe

Rutahizamu wa Police FC yatsinze ibitego bitatu anatanga umupira uvamo ikindi mu mukino wahuje ikipe ye na Gorilla FC, ayifasha gushimangira umwanya wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Mutarama 2026, ni bwo ku kibuga cya Kigali Pelé Stadium habereye imikino y’Umunsi wa 14 wa Rwanda Premier League. Police FC iri ku mwanya wa mbere yakiriye Gorilla FC iri ku wa 12.

Umukino ugeze ku munota wa 12, Ani Elijah watangiye nabi uyu mwaka w’imikino atabona inshundura, yagaragaje ko ari kugaruka mu bihe bye aho yashyizemo igitego cya mbere.
Ku munota wa 37, Ani Elijah yashyizemo igitego cya kabiri muri uyu mukino, bifasha iyi Kipe ya Police FC kujya mu karuhuko k’igice cya mbere ari ibitego 2-0.

Ani Elijah yishimira itsinzi

Mu gice cya kabiri uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria yahaye umupira Gakwaya Leonard, ashyiramo igitego cya gatatu ku munota wa 53. Elijah wabaye umukinnyi mwiza w’umukino yashyizemo icya kane kuri penaliti, ahita anasimburwa na Allan Katerega.

Polic FC ibona intsinzi y’ibitego 4-0, ishimangira umwanya wa mbere iriho n’amanota 32, ikarusha APR FC amanota atatu.

Police FC irabura imikino 2 ngo irangize igice cya mbere cy’Imikino ibanza ,Umukino uzakurikira izakina na AL-MERRIKH ku itariki 8 Mutarama 2026 ikurikizeho Kiyovu Sport ari nayo izasorezaho mu mikino ibanza