Police FC

Police FC isezereye Rayon Sports ku mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Intawali

Umukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’intwali waberaga kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Police FC isezereye Rayon Sports kugitego 1-0 igitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague.

Iyi ni Imikikino itegurwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muRwanda FERWAFA rifatanyije n’urwego rw’igihugu rushinzwe Intwali z’u Rwanda CHENO , iri rushanwa ry’intwali rikaba ryaritabiriwe n’amakipe yaje muri 4 yambere mumwaka ushize wa Shampiyona 2024-25

Uyu wari Umukino wari ubereye ijisho kandi wari wanitabiwe n’abafana benshi ugereranyije n’uwari wabanjije ku munsi wejo wahuje APR FC na AS Kigali kuruhande rw’ikipe ya Rayon Sports yakinaga neza nk’ikipe ishaka kongera kugarurira ibyishimo abafana bayo kuko yari imaze iminsi itsindwa, Ikipe ya Police FC nayo yashakaga gushimangira ko ari ikipe ikomeye mu Rwanda ubu iri kumwanya wa 2 ku rutonde rwa Shampiyona ariko ikaba iri imbere mu makipe yo mu Rwanda.

Mu minota ya mbere ikipe ya Police FC yakinaga yiganje gusatira ikipe ya Rayon Sports ishaka kuyibanza igitego gusa bagahusha ayo mahirwe , Ani Elijah yagiye abura amahirwe y’ibitego na Kwitonda Alain yatsinze igitego gusa umusifuzi wo kuruhande Aline azamura igitambaro avuga ko yaraririye.

Igice cya mbere cyarangiye ari Ubusa ku mpande zombi, Amakipe akiva mu kiruhuko buri kipe yaje ishiraho igitutu cyo gushaka igitego kumunota wa 60 myugariro wa Rayon Sports yakoreye ikosa Ani Elijah rutahizamu wa Police FC Umusifuzi atanga guhana ikosa umupira waruteretse ahantu habi byahaga amahirwe ya Police FC yo kuba yatsinda igitego.

Penaliti yahawe Byiringiro byiringiro Lague atera ishoti igana mu izamu ayiteye Kwizera Olivier umuzamu wa Rayon Sports umucite myugariro wari umuri inyuma ahita awukuramo n’ukuboko umusifuzi ahita atanga Penaliti, iterwa na Byiringiro Lague ahita atsinda igitego kumunota wa 67 kiba igitego kimwe kibonetse rukumbi muri uno mukino Police FC ibona amahirwe yo gukina Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwali aho izahura n’Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.