Police FC

Police FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko ikina na APR FC

Police FC yakoze imyitozo ya Nyuma itegura umukino wa 21 wa shampiyina y’uRwanda (Rwanda Premier League) aho Kuri uyu wa Gatanu irakira APR FC mu mukino wo kwishyura.

Muri iyi myitozo hari higanjemo kongera kwiyibitsa imikinire gusa iri tekinike , nokongera kuzamurira imbara abakinnyi muburyo bw’imyitozo no kubaganiriza byihariye kugirango babashe kwitwara neza mu mukino bafite ejo.

Mu mikino 4 iheruka APR FC ntirabasha gutsinda Police FC, ubwo aya makipe yiteguraga umwaka w’imikino wa 2025-26 aya makipe yakinnye umukino wa gishuti Police FC itinda APR FC ibitego 3-2, umukino 2 wa uwo irushanwa APR FC yari yateguye iryitwa Inkera y’Abahizi Police FC yayitsinze 2-1 ,umukino ubanzwa wa Shampiyona APR FC yanganyije na Police FC 0-0 , umukino wa 4 aya makipe yahuriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwali amakipe anganya igitego 1-1 hiyambajwe penaliti Police FC iyitsinda penaliti 6-4 iyitwara igikombe cy’Intwali cya 2026

Amafoto y’Imyitozo