Police FC

Police FC yanganyije na Musanze FC kuri Kigali Pele stadium

Mu mpera z’iki cyumweru hakinwaga umukino wa 9 aho ikipe ya Musanze FC yakirwaga na Police FC umukino urangira amakipe anganya igitego 1-1 Police FC igumya kuyobora urutonde n’amanota 22

Ikipe ya Police FC yabanjije mu Kibuga

Uyu mukino watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana ariko wagiye ushyuha uko iminota yicumaga, mu minota 27 Byiringiro Lague yazamukanye umupira yihuta ava mu kibuga hagati ageze mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye afungura amazamu ku munota wa 27. yongeye kuzamukana umupira neza awuhindura imbere y’izamu ariko Ani Elijah ntiyakurikira,Igice cya mbere cyarangiye Police FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Byiringiro Lague yishimira igitego yaratsinze cya 4 kuva Shampiyona yatangira

ku munota wa 90 Musanze FC yishyuye igitego cyatsinzwe na Hakizimana Thity .

Nzotanga umwe muri bamyugariro bahuye n’akazi ejo

Umukino warangiye Police FC inganyije na Musanze FC igitego 1-1, uba uwa kane inganyije muri uyu mwaka w’imikino mu gihe itaratsindwa mu 10 imaze gukina. Ubu Police FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 22 umukino uzakurikira Police FC izakirwa na APR FC kuri Kigali Pele Stadium

Umutoza wa Police FC Ben Moussa

Andi Mafoto

Chairman wa Police FC CP Yahya Kamunuga umukino urangiye yagiye gushimira abafana
CP (Rtd) Bruce Munyambo wabaye Umuyobozi wa Police FC yari yitabiriye uyu mukino
ACP (Rtd) Bosco RANGIRA
CIP Cloudette Umutoni yari yitabiriye