Police FC

Police FC yanganyije n’Ikipe ya Al Hilal ku mukino wa 9 wa Shampiyona y’uRwanda

Ikipe ya Al Hilal SC yakinaga umukino wayo wambere muri shampiyona y’uRwanda twe dukina umukino wa 9 gusa umukino urangira tunganya ubusa ku busa

Ikipe yabanje mu kibuga

Uyu ni umukino buri mukunzi wa football yapimahaho ubuhanga no kuba police FC igiye kwereka abanyarwanda kwo ari ikipe ikomeye iramutse itsinze AL Hilal nk’ikipe abakunzi ba ruhago murwanda bamaze kwishimira ko ije kuryoshya shampiyona y’uRwanda nk’ikipe ikomeye yaje.

Ani Elijah ni umwe mu bakinnyi kumufata bisaba kuba ufite imbaraga bitewe nuko ari umusore

Uyu wari umukino utotoshye kuko twatangiye dukina umukino wo kugarira kuki iyi ni ikipe ikomeye iri mu matsinda y’igikombe cy’Africa gusa birangira duhinduye umukino dukina nayo akadushyiraho igitutu ishaka igitego ariko natwe twafat umupira bikagenda uko.

Umukino wari uryoheye ijisho nk’ikipe ya Police isanzwe imenyereweho guhanahana umupira cyane bakawugumana n’iyi kipe ya Al Hilal nayo ikaba ikina uwo mukuno gusa ikihariye nuko umusore w’umuhanga uturuka mu gihugu cy’Abaturanyi cy’iBurundi Girumugisha Nzotanga yari yamufashe yamucika gato agasanga Issah Yakubu ahagaze neza cyane umupira Girumugisha yari yawubuze.

Ubu ikipe Police FC imaze gukina Imikino 9 yatsinze imikino 6 inganya 3 iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’Amanota 21 ntamukino n’Umwe yari yatsindwa