Kuri uyu wa Kabiri, Umunya-Tunusia Ben Moussa El Kebil Abdessattar yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri Police FC nk’umutoza wayo mushya asimbuye Mashami Vincent uheruka gusoza amasezerano.

Ben Moussa yungirijwe Mutarambirwa Jabir umutoza ushinze imyitozo ni DBOUKI MOHAMED n’ushinzwe gusesengura amashusho BEN YAHIA AHMED.

Ben Moussa atangaza ko ikipe ikipe ya Police atarinshya kuriwe kuko yagiye ahura nayo
Yagize ati:”Biranshimishije kuba mwarangiriye ikizere cyo gutoza Police FC n’ikipe sanzwe nzi kuko sindi mushyashya muri iyi shampiyona nzi intego zayo kandi niteguye gukora buri kimwe cyose kugirango igere ku itsinzi ”.
Ben Moussa afite impamyabumenyi izwi nka Licence A itangwa na FIFA mubijyanye n’imitoreze akaba yaratoje Amakipe atandukanye harimo Stade Tunisien yatoje ari umutoza wungirije,APR FC yatoje yungirije Adil amaze kugenda agirwa umutoza mukuru akanayiha igikombe cya Shampiyona Ben Moussa kandi akaba aje muri police fc avuye muri AS Marsa





