Police FC

Police FC Imaze imikino 12 ntagutsindwa

Police FC ikomeje guhinyuza abayitega iminsi ko idashobora gutwara shampiyona y’uRwanda n’abavuga ko itazakomeza gutsinda nkuko yatangiye gusa muri iyi weekend yakinaga umukino wa 12 n’ikipe ya Etincelles FC iyitsinda igitego 1-0 Umukino wabereye kuri Stade Umuganda

Uyu n’Umukino wabereye kuri stade Umuganda utangira amakipe asa naho ari kwigana gusa ikipe ya Police FC ikanyuzamo Igasatira Ikipe ya Etincelles aho yanaremaga uburyo bwavamo igitego ariko bikarangira ibihushije nko kumunota wa 25 Ani Elijah yinjiye murubuga rw’amahina wenyine yatera ishoti rigaca hanze y’izamu gato nyuma ikipe ya Police yakomeje kotsa igitutu kuri bamyugariro b’ikipe ya Etincelle aho Byiringiro Lague yateye ishoti umuzamu wa Etincelles akoraho awerekeza hanze y’izamu.

Kumunota wa 28 Umukinnyi wa Etincelles sadjate yarekuye Ishoti rigana mu izamu Rukundo Onesime Umuzamu wa Police FC ayikubita Ibipfunse usanga Christian ahita awerekeza hanze y’izamu.

Kumunota wa 43 Richard Kirongozi wari wagumye ahusha amahirwe yari kuba yavuyemo ibitego yatsinze Igitego ku mupira yarahawe na Ishimwe Christian yirukanka yerekeza murubuga rw’amahina atera ishoti ry’ingufu umuzamu wa Etincelles awukorahoraho ashaka kuwerekeza hanze y’ikibuga gusa birangira umupira winjiye mu Izamu igice cya Mbere Kirangira ari Igitego 1 cya Police FC kubusa bwa Etincells

Igice cya Kabiri Ikipe ya Etincelles yagerageje kongera imbaraga ishaka kureba ko ya Kwishyura