Muri iki gitondo cyo kuwa 8 Kamena ikipe ya Police y’uRwanda yatandukanye n’abakinnyi bari basoje amasezerano ntiyabonyerera andi .
Umukinnyi w’Umunya Nigeria Ani Elijah usanzwe akinira ubusatirizi bwa Police FC yatandukanye nawe nyuma yuko amasezerano ye yararangiye uyu akaba yaravuye mu ikipe ya bugesera umwaka wa 2024 ariwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi kuko yari yaratsinze ibitego 15 gusa muri uyu mwaka akaba yaratsinze ibitego 6 mu mikino yose yakinnye muri uyu mwaka.

Undi ni Umunyarwanda Byiringiro Lague uzanzwe akina nawe asatira izamu aciye ibumoso akaba nawe yatandukanye na Police FC gusa mbere yuko amasezerano yiwe arangira ubuyobozi bw’ikipe bukaba bwari bwaranamuhagaritse kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi kuko yari amaze gufungwa inshuro 3 azira gutwara yanyoye ibisindisha ibi bigatuma adatanga umusaruro uko bikwiye kuko inshiro nyishi ikipe yajyaga gukina uyu Byiringiro Lague afunze

Byiringiro Lague muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-2026 yatsinze ibitego 5 byonyine bikaba ibitego 13 amaze gutsindira Police FC mugihe yari ayimazemo.
Henry Msanga ni umukinnyi ufite ubwenegihugu bw’uBurundi akaba yari amaze gukina Seasson 2 muri Police FC akaba ari umukinnyi wari mu nkingi za mwamba mubakinnyi bakina hagati gusa uyu akaba yaranze kongerera amasezerano ikipe ya Police FC.

Issah Yakubu ni umukinnyi ni Umukinnyi wakinaga yugaririra izamu nawe akaba yari asoje amasezerano ye akaba atongererewe amasezerano

Richard Kirongozi ari mubakinnyi batandukanye n’ikipe ya Police FC uyu akaba ari umurundi waje muri Police FC avuye muri Kiyovu Sport uyu nawe akaba ari mubakinnyi bari bitezwe ko baje kongerera imbaraga ikipe ya Police FC ubwo yatwaraga Igikombe cy’Amahoro 2024 igiye kwerekeza mu mikino Nyafurika.

David Chimezi nawe ni Umwe mubakinnyi bakinaga mu bwugarizi bw’ikipe akaba nawe uyu nawe akaba ari mubakinnyi bari bitezwe ko baje kongerera imbaraga ikipe ya Police FC ikerekeza mumikino Nyafurika.

Umukinnyi w’umugande Alan Kateregga nawe ari mubakinnyi basoje amasezerano uyu akaba ari umukinnyi ukina usatira izamu akaba yaratangiye uyu mwaka w’imikino ari mu mvune akira imikino ibanza ya irangiye akaba yarakinnye imino mike yo kwishyura.

Mu ikipe Ya Police haravugwamo abakinnyi bandi basoje amasezerano gusa kuri ubu ntibarayongera harimo Nsabimana Eric Zidani akaba na Captain ,Ismael Pitchou , Iradukunda Simeon ,Ishimwe Christian n’umuzamu Niyongira Patience.





