Mu mpera z’iki cyumweru, ikipe ya Police Women FC izacakirana na Rayon Sports Women FC mu mukino wa nyuma wa Peace Cup Final 2026 uzabera kuri Amahoro Stadium ku wa 23 Gicurasi saa cyenda z’amanywa (15:00).
Ni umukino utegerejwe cyane aho amakipe yombi ashaka kwegukana igikombe cya Peace Cup. Police WFC iri ku rwego rwiza nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma yitwaye neza, mu gihe Rayon Sports Women nayo ifite intego yo gusoza neza uyu mwaka w’imikino.
Ikipe ya Police Women FC yasoje shampiyona y’uyu mwaka itsinzwe umukino umwe rukumbi, uwo yahuye na Rayon Sports Women FC, warangiye Rayon itsinze igitego 1-0. Aya makipe yari yanganyije amanota, ariko iyo ntsinzi ni yo yahesheje Rayon Sports Women amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Aya makipe aheruka guhura ahatanira Igikombe cy’Umunsi mpuzamahanga w’Umugore wabaye tariki ya 8 Werurwe. Uwo mukino wahuzaga ikipe ya mbere n’iya kabiri muri shampiyona, urangira amakipe yombi anganyije 0-0 maze hitabazwa penaliti, aho Police Women FC yatsinze Rayon Sports Women FC penaliti 5-4 yegukana icyo gikombe. 🏆⚽🔥

Abakunzi b’umupira w’amaguru byitezwe ko bazitabira ari benshi kuri Stade Amahoro, kuko hazabanza gukinwa umukino wa nyuma w’abagore saa cyenda z’amanywa, hanyuma hakurikireho umukino wa nyuma w’abagabo uzahuza Rayon Sports FC na APR FC saa cyenda z’umugoroba.






