Ikipe ya Police y’u Rwanda (Police FC) yatangiye ku mugaragaro umwiherero (Pre-season camp) ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Nyakanga 2026, mu karere ka Gicumbi.
Uyu mwiherero uteganyijwe kumara i Cyumweru aho abakinnyi bagiye gutegura neza shampiyona itaha bakora imyitozo igamije kongerera Imbaraga Abakinnyi, kumenyerana mu buryo bw’imikinire bakazakina n’imikino ya gishuti.
Mbere yo kwerekeza i Gicumbi mu mwiherero, iyi kipe yari imaze iminsi itandatu ikora imyitozo aho icyiciro cya mbere cyโimyitozo cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali, Nyamata ndetse na Gicumbi.

Mu myitozo abakinnyi babanje gukora harimo Ibongerera imbaraga aho birukaga mu muhanda wahariwe siporo (Green Carpet-Nyarutarama), bakomereza mu nzu z’imyitozo (Gym), bakora n’imyitozo yo koga mu mazi .

ย
Muri uyu mwiherero, ikipe ya Police FC yahagurukanye abakinnyi mirongo itatu (30). Harimo abakinnyi bashya muri iyi kipe nka Rushema Chris, myugariro ukiri muto wavuye muri Rayon Sports; Japheth Mzungu, umukinnyi wo hagati usatira wavuye muri Sofapaka FC (Kenya), na Keffa Tangara, rutahizamu wo muri Mali wavuye muri Djoliba AC.
Harimo kandi na Moussa Limane, rutahizamu wavuye muri Ashanti Kotoko (Ghana); Idrissu Shaibu, myugariro wโibumoso wavuye muri Sofapaka FC (Kenya). Hari rutahizamu wo muri Cameroon, Bide Ndohoungar, wavuye muri Colombe Sportive ndetse na Byishimo Valua wavuye muri Bugesera FC.

Aba bakinnyi bose abashya ndetse nโabasanzwe muri iyi kipe, batangiye uyu mwiherero bafite inyota ndetse nโintego yo gukora cyane ndetse no kugumya guhatanira gutwara igikombe cya shampiyona yโu Rwanda (BK Pro League) muri uyu mwaka wa 2026/2027 n’ibindi bikombe bikinirwa mu Rwanda
Police FC yongeye mu buyobozi bwayo umwanya utarusanzwe aho yashyizeho Technical Director mu rwego rwo kuvugurura imikinire no kuba hafi ikipe ikaba kurwego rw’ikipe ishobora kuba yatwara Ibikombe nkโuko Umuyobozi Mukuru (Chairperson) wโiyi kipe, Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga yabitangaje mu kiganiro nโabanyamakuru cyabaye ku wa 22 Nyakanga 2026.
Yagize ati: โUbuyobozi bwa Polisi nkโuko bisanzwe, buzatanga ibikenerwa byose kugira ngo intego yacu yo gutwara igikombe igerweho. Iyi ntego tuzayigeraho ari uko ikipe yitwaye neza irangwa nโikinyabupfura, gukorera hamwe no gukosora amakosa yagiye agaragara mu mwaka wโimikino ushize, ari na yo mpamvu twashyizeho umuyobozi wa tekinike nโabatoza bashya kugira ngo bite kuri ibyo byose.โ

Mu gutangira umwiherero, Umutoza Mukuru wa Police FC, Rkyek Jaafar yabwiye abakinnyi ko umwaka wโimikino uba ari muremure kandi unagoye, bityo ko basabwa kurangwa nโikinyabupfura, ubunyamwuga, gukora cyane ndetse no kubahana kuko ari byo bizabageza ku ntego ikipe ifite.
Yagize ati: โKugirango intego zacu zigerweho, turasabwa gukora cyane kandi twikoresheje, kuba abanyamwuga, gukundana ndetse no kubahana, kuko ni byo bizatugeza ku nsinzi ubwo umwaka wโimikino uzaba urangiye.โ

Police FC yari imenyerewe gukorera Umwiherero mu karere ka Rubavu igakina n’amakipe yo muti ako karere gusa uyu mwaka w’imikino umwiherero iwukomereje muntara y’Amajyaruguru





