Skip to main content

Police FC

Zidane,Simeon,Patience Bongereye Amasezerano muri Police FC

Abakinnyi barimo Captain wa Police FC Nsabimana Eric Zidani n’umuzamu Patience na Simeon aba bose bazagumana na Police FC mu mwaka utaha w’imikino 2026/2027

Nsabimana Eric zidane ni Umwe mubakinnyi bari bagize ikipe ya Police mu kugarira izamu aho uyu mwaka w’imikino wamubereye mwiza cyane aho yabaye Umukinnnyi mwiza w’umukino inshuro 2 atsinda igitego 1 cyahesheje ikipe ya Police FC gukura amanota 3 kuri Rayon Sports mu mikino ibanza ,zidane kandi yishyuye APR FC igitego kumunota wanyuma bituma ikipe ya Police inganya na APR FC

Umuzamu Patince wari umaze iminsi avugwa ko ari kwifuzwa na Rayon Sports gusa ubu akaba yongereye amasezerano muri Police FC mu mikino 16 yakinnye yakozemo CleanSheet 8 aba n’umukinnyi w’umukino ubwo Musanze FC yakiraga Police FC.

Iradukunda Simeon nawe ni umwe mubakinnyi beza Police FC ifite akaba ari umukinnyi ukinamo hagati nubwo atakinnye imikino myinshi cyane kuko yakundaga kujyamo asimbuye gusa ni umukinnyi Police FC yifuza kubakiraho muri Season itaha.