Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi 5 bashya barimo Mali ukina usatira izamu Keffa Tangara wakiniraga Djoliba AC y’iwabo muri Mali ndetse n’abandi banyamahanga 3.
Tangara Keffa ukina nka rutahizamu. Tangara w’imyaka 24 yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka 2

.
Police FC yasinyishije myugariro Rushema Chris amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yaramazemo umwaka umwe.

Rushema yageze muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Mukura VS&L y’i Huye mu Majyepfo.
Mu bandi bakinnyi basinyiye Police FC barimo Japheth Mzungu ukina mu kibuga hagati. Mzungu ni umunya-Kenya wasinye amasezerano y’imyaka 3 avuye mu ikipe ya Sofapaka FC y’iwabo muri Kenya.

Undi mukinnyi wasinyishijwe na Police FC ni rutahizamu w’imyaka 24 ukomoka Moussa Limane wasinye amasezerano yimyaka 2. Limane akaba yavuye mu ikipe ya Asante Sports S.C. yo muri Ghana.

Police FC yongerereye imbaraga muri ba myugariro mu ruhande rw’ibumoso izana umunyaGhana Iddrisu Shaibu. Shaibu akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Sofapaka FC yo muri Kenya.

Aba bakinnyi bashya Police FC yasinyishije baje bakurikira Rugwiro Kevin warurangije umwaka ari intizanyo muri AS Muhanga na Byishimo Valua wavuye muri Bugesera FC ndetse n’abandi bakinnyi nka kapiteni w’iyi kipe Nsabimana Eric “Zidane”, Iradukunda Simeon, umuzamu Niyongira Patience na David Chimezie bose bamaze kongera amasezerano.





