Skip to main content

Police FC

Rutsindura Antoine yagizwe Umuyobozi wa Tekinike muri Police FC

Ikipe ya Police FC iri kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27, yatangaje ko yashyizeho Rutsindura Antoine ‘Mabombe’, nk’Umuyobozi Mukuru wa Tekinike.

Police FC yashyizeho umwanya utari usanzwe mu buyobozi bwayo umwanya wa Technical Director uyu bukaba ari umwanya wahawe Rutsindura akaba agiye gufasha Police FC kwitwara neza kuba hafi abakinnyi guhuza abakinnyi n’ubuyobozi no gukurikirana imikorere myiza y’iyi kipe n’umusaruro wayo.

Rutsindura Antoine Umuyobozi mushya wa Tekinike

Aka ni akazi yakoze mu bihe bitandukanye, ubwo yabaga Umujyanama mu bya Tekinike mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, akaba n’Umuyobozi wungirije wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Rutsindura asanzwe ari umwarimu w’abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Yatoje Rayon Sports by’igihe gito hagati ya 2006 na 2007.