Police FC

Police FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Bugesera FC

Muri iki gitondo cyo kuwa gatandatu Ikipe ya Police FC yakoze imyitozo yitegura umukino wa 27 wa shampiyona y’uRwanda (Rwanda Premier League) aho izakira ikipe ya Bugesera FC kuri Kigali Pele stadium.

Kwitonda Alain Bacca yakoze imyitozo

Ikipe ya Bugesera FC umukino ubanza wabereye ku kibuga cya bugesera itsinda Police FC igitego 1-0 inakuraho agahigo k’ikipe yambere ibashije kuyitsinda kuko yari imaze imikino 7 itaratsindwa.

Nsabimana Eric na Alan Katereega mu myitozo

Iyi n’imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose b’ikipe ya Police FC uretse abamaze igihe barwaye harimo Emmanuel Okwi,utagaragaye ku kibuga ,Ekeson Okorie nawe ufite ikibazo cy’uburwayi na Isac Eze urimo gukora imyitozo ye ku ruhande kuko nibwo ari kuva mu mvune.

Richard Kirongozi
Ndayishimiye Dieudonne Fils mu myitozo ya nyuma