Police FC

Twakoze Imyitoza itegura Umunsi wa munani wa Shampiyona tuzakiraho Ikipe ya Gicumbi FC

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane twakoze imyitozi ibanziriza iyanyuma mbere y’uko dukina n’ikipe ya Gicumbi FC umukino ukazaba kuwa gatandatu saa 15:00 kuri Kigali Pele Stadium

Imyitozo y’uyu musi yitabiriwe n’abakinnyi bose uretse Umukinnyi Emmanuel Okwi na Alan Katerega bamaze igihe bari mu mvune.

Imyitozo irangiye Umutoza Ben musa yibukije abakinnyi ko uyu mukino bagomba gukora ibyo aribyo byose bakawutsinda ati:”Bisa nkaho byatunguranye kuba tukiyoboye buri ikipe yose ntago yishimiye kuba tutaratakaza umukino numwe niyo mpamvu buri kipe duhuye nayi iza ikinisha imbaraga nyinshi ishaka kudutsinda rero ndashaka ko buri mukinnyi uyu mukino awutegura mu mutwe kandi agashaka itsinzi”.

Umutoza aganiriza abakinnyi

Tunyotewe itsinzi nyuma yo kunganya imikino 2 yikurikiranya tukaba tumaze gukina imikino 7 twatsinzemo imikino 5 ubu ku rurutonde rwa shampiyona y’uRwanda turayoboye n’Amanota 17

More Picture