Kuri iki cyumweru Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC n’itsinda ryari rishinzwe gutoranya abana bafite impano zo gukina umupira basoje kumugaragaro guhitamo abana bagiye gufaswa kwiga gukina Umupira kinyamwuga.
Iki n’igikorwa Police FC yarimazemo igihe cyo kushaka abana b’abanyarwanda bafite impano yo gukina umupira bagafashwa kwiga umupira bakazamura urwego bakinagaho bakagera kurwego rukuru ariko bagafashwa no kwiga Amashuri asanzwe.

Abana batoranyijwe n’abari mukigero cyo guhera ku myaka 12 kugeza kuri 17 aho bazashyirwa mu ikip[e nto y’abatarengeje imyaka 17 abandi bafashwe n’abafite imyaka 18 kugeza kuri 20 aho aba bakinira Police FC mu ikipe yabo y’abatarengeje imyaka 20 aba bose batoranyijwe bazafashwa kwiga amashuri yabo ya Secondary barihirirwa na Rwanda National Police banafashwe no gutozwa Umupira w’amaguru kinyamwuga bage bizamurwa bakinire ikipe nkuru

Umuvugizi w’ikipe ya Police FC CIP Claudete yavuzeko ubu aribwo buryo bwo kubaka Police FC ikomeye y’ahazaza
yagize ati:”Iyi yari muntego Police FC yari ifite muri uyu mwaka yo kubaka Amakipe mato y’abana bazafasha Police FC gukomera mugihe cy’ahazaza” akomeza avugako aba bana bose bagiye gushyirwa mu kigo kimwe cyamashuri bakiga bishyurirwa ariko bakanatozwa n’umupira.

Aba bana batoranyijwe kuzakinira Police FC yโamakipe mato bazoherezwa mu kigo cyโAmashuri cya College Doctrina Vitae Giherereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo aho bazajya biga bishyurirwa amashuri bakanakomeza gukina umupira bari hamwe nkโikipe.





