Skip to main content

Police FC

Muhadjiri Yatandukanye na Police FC

Kuri uyu wa Kane Hakizmana Muhadjiri yatandukanye na Police FC muburyo ikipe yaramazemo imyaka 5 ayikinira

Hakizimana Muhadjiri ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga uhereza imipira ba rutahizamu hazwi nko kuri numero 10 akaba ari umukinnyi wari warumenyereweho ubuhanga mu gutera amashoti aturutse kure , muri iki gitondo nibwo yamenyesheje ubuyobozi bwa Police FC ko yifuza ko yatandukana nabo akajya gushaka indi kipe ,ubuyobozi bujya mubiganiro nawe bemeranywa ko batandukana.

Hakizimana Muhadjiri iyo yabaga ari mu kibuga imipira myinshi y’imiterekano niwe wayiteraga

Ubusanzwe Muhadjiri asa naho atahiriwe n’umwaka w’imikino wa 2024-2025 no muntangiriro z’uyu mwaka bikaba byagaragaraga ko ushobora kutazamubera mwiza kuko imikino 3 Police FC imaze gukina akaba yaragiyemo rimwe asimbuye kuri Match ya Rutsiro.

Muhadjiri yanyuze mumakipe atandukanye yo mu Rwanda no Hanze, Mu makipe yakiniye, harimo Etincelles FC yโ€™iwabo i Rubavu, AS Kigali, APR FC, Mukura VS na Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe zโ€™Abarabu yakiniye mu mwaka wโ€™imikino wa 2019/20.