Skip to main content

Police FC

Police FC yongeye Kunganya ku Inshuro ya Kabiri

Kuri Kigali Ple Stadium mu mukino wabimburiraga umunsi wa Karindwi wa Shampiona Police FC yanganyije na AS Kigali Ubusa kubusa.

Uyu wari Umukino Ikipe ya Police FC yaburiyemo amahirwe kuko Imikinire yayo byagaragaraga ko yarushaga ikipe ya AS Kigali ibi bikagaragazwa n’uburyo bw’amahurwe Police FC tagiye ibona bwo gutsinda ibitego bikaba ibyanga.

Richard Kirongozi ni umwe mubamanukanaga umupira neza gusa ya wuhindukiza hakabura utsinda

Ku munota wa 30 Ikipe ya Police FC yamanukanye umupira wihuta waruturutse kuri Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga awuha Kirongozi nawe aracenga agana mu izamu ahindura umupira ashakisha Ani Elijah wari uhagaze neza umupira awuteye ujya hanze y’izamu.

Ani Elijah yari yambuyr umupira Rucogoza waAS Kigali awuhereza Gakwaya ntiyabyaza umusaruro ayo mahirwe

Igice cyambere cyarangiye Amakipe yose anaganya ubusa ku busa

Ikipe yabanjemo mu Gice cya Mbere cy’Umukino

Mu munota wa 60, Ikipe ya Polisi yongeye gusatira cyane Ani Elijah yazamukanye umupira awerekeza kwa Gakwa Leonard umupira ntiyawubyaza igitego.

Gakwaya Leonard ukina hagati mu ikipe ya Police FC

Ku munota wa 71, Ishimwe Christian wari umaze guhusha uburyo bwโ€™igitego yahinduye umupira mwiza imbere yโ€™izamu, Kirongozi arawuhusha.

Umukino warangiye Police FC inganya na AS Kigali 0-0

Mugisha Didier Acenga Ndayishimiye wa AS Kigali
Technical Staff ya Police FC
Capitain wa Police FC Nsabimana Eric Zidane yagaragazaga Ishyaka ryinshi cyane muri uyu mukino