Nyuma yuko CAF isubije ubusabe bwa FERWAFA buyisaba kwemerera amakipe abiri yo muri Soudan gukina Shampiyona y’uRwanda ubu ayo makipe yamaze gushyirwa ku ngengabihe y’imikuno ya Rwanda Premier league Al Hilal izakina izatangirana na Police FC

Ikipe Al Hilal SC izaba ikina umukino wayo wambere Police FC mugihe amakipe yo mu Rwanda azaba arimo gukina umukino wa 9 wa shampiyona ikipe ya Al Hilal tuzakina nayo ku wa Gatatu tariki 26 Ugishyingo 2025 ku isaha ya saa 18H00 muri Stade Amahoro.
Ikipe ya Al-merrikh izatwakira kuri Kigali Pele stadium mu ntangiriro z’umwaka wa 2026 ku itariki 08 Mutarama, iyi kipe duheruka gukina nayo umikno wa gishuti idutsinda ibitego 3-0
Aya makipe yo muri Sudan yasabye gukina Shampiyona yo mu Rwanda kuko igihugu cyabo ubu harimo ibibazo by’umutekano muke bikaba byaratumye shampiyona ya Sudani ihagarara, nubwo izi kipe zije gukina shampiyona y’uRwanda nitwara igikombe izajya ihabwa igikombe cyayo n’iyo Ikipe yo mu Rwanda iri imbere yizindi ihembwe igikombe nayo ikindi aya makipe yo muri Sudani ntazigera asohokera uRwanda mu matsinda gusa izatwara igikombe izahabwa amahirwe yo gusohoka nayo





