Skip to main content

Police FC

Police FC yatsinze Gicumbi FC ibura Abakinnyi 5 bari mu mvune

Mu mukino wa munani twakiriyemo Gicumbi FC twayitsinze tubura abakinnyi 5 bari mu burwayi,

Kibuga hagati hamenyerewemo gukina Msanga Henry mu mutima wa bamyugariro Nsabimana Eric akaba na Captain nawe ntiyarahari, Mu busatirizi bw’Izamu Emmanuel Arnold Okwi ari mumvune na Manishimwe Djabel ukongeraho na Alan Kagerega

Msanga yari yaje kwirebera umukino

Uyu ni Umukino utari woroshye ku mpande zombi kuko Twari Tunyotewe Itsinzi n’ikipe ya Gicumbi FC ishaka kutubuza amanota 3 ikadukura kumwanya wo kuba turi ikipe ya mbere itaratsindwa umukino n’umwe.

Ani Elijah acenga abakinnyi ba Gicumbi FC

Ni Umukino watangitanye imbaraga zidasanzwe ku ikipe ya Gicumbi kuko ku munota wa 17 yahise idutsinda igitego cyambere gusa Ishyaka ryahise rizamuka ku ikipe ya Police ishaka ku kishyura mu minota 6 twahise twishyura igite cyatsinzwe na Iradukunda Simeon Igice cya mbere kirangira ari 1-1

Iradukunda Simeon yishimira Intsinzi

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka mu gusimbuza Mugiraneza Froduard asimbura Iradukunda Simeon ,Mugisha Didier asimbu Richard Kirongozi David Chimezie asimburwa na Aboubakar Kamanzi

Ndayishimiye Dieudonne Fils (Nzotanga)

Iki gice ikipe ya Gicumbi nubundi yakomeje gushakisha ikindi gitego gusa igenda ibura amahirwe yo kukibona mu minota 14 yigice cya Kabiri habayeho guhanaha dusatira izamu rya gicumbi kumukira Kwitonda Alain Bacca yaracomekeye Byiringiro Lague bamukorera ikosa ubwo yari yamaze kwinjira mu kibuga cya nyezamu wa gicumbi Police FC ihabwa Penality.

Lague bamukoreye ikosa ryavuyemo Penality
Lague ,Nzotanga na Bacca bishimira Penalty yari itsinzwe na Lague

Umukino warangiye ari Ibitego 2 bya Police FC kuri 1 Cya Gicumbi FC