Skip to main content

Police FC

Kuri Sitade Umuganda Police FC ihanyagiriye Marine FC

Umukino wa 5 wa Shampiyona y’uRwanda Police FC itsinze Marine FC ibitego 2-1 ikomeza kuyobora shampiyona n’amanota 15 mu mokino itanu

N’umukino wari ufunguye ku mpande zombi ikipe ya Police FC isatira ikipe ya Marine ngo iyibonemo igitego kare n’ikipe ya marine nayo ariko gusa bidatinze Police FC yahanahanye amapase Kwitonda Alain Bacca yahita afungura amazamu y’ikipe ya Marine FC igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Kwitonda Alain Bacca Atsinda igitego cya mbere
Bacca yishimira igitego yashyize umupira munda nk’igisobanuro cy’uko Umugorewe atwite

Mu gice cya kabiri cyatangiranye umuvuduko udasanzwe Ikipe ya Marine igerageza kwishyura ari nako ubusatirizi bwa Police FC bushakla ikindi gitego aho Byiringiro Lague yahushije igitego, ku munota wa 15 w’igice cya Kabiri Richard Kirongozi yirukankanye Umupira acenga ba Myugariro ba Marine ahita ahindura umupira ashakisha Ani Elijah asanga ahagaze neza ahita atsinda igitego cya Kabiri cya Police FC.

Umupira Richard Kitongozi yahaye Elijah niwe wavuyemo igitego
Ani Elijah atsinda igitego cya kabiri

Habayeho gusimbuza ku ruhande rwa Police FC Kwitonda Alain Bacca yavuyemo hajyamo Manishimwe Djabel Mugiraneza Frouduard asimbura Gakwaya Leonard,Emmanuel Okwi Asimbura Ani Elijah

Umukino Urangira ari iri ibitego 2 bya Police FC kuri 1 cya Marine FC.

Uyu ni umukino Ikipe ya Police FC abantu benshi bayitegaga bavuga ko kuvana amanota atatu kuri stade umuganda bidashoboka kuko ikipe ya Marine FC iri mumakipe nayo yatangiye uyu mwaka w’imikino isimburana na Police FC kumwanya wa Mbere ibi bigatuma bayiha amahirwe yo kuba yatsinda Police cyangwa bikanganya.

Brig. Gen. Stanislas Gashugi Uyobora (SOF) Special Operation Force na CP Yahya Kamunuga Chairman wa Police FC bari bitabiriye uyu mukino
Coaching Staff ya Police FC
Ikipe yabanjijemo