Kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium hakiniwe umukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda.
Mbere y’uko uyu mukino utangira, habanjwe gutanga ibihembwo by’umukinnyi mwiza w’icyumweru aho Nsabimana Eric Zidane, yahawe igihembo cy’ibihumbi 200 Frw nk’uwahize abandi muri icyi cyumweru gishize.
Hakurikiyeho Umukino wahuzaga Ikipe ya Police FC n’ikipe y’Amagaju FC
Igice cya mbere iyi Kipe ya Polisi yagikinnye isatira cyane, igerageza gukinira mu kibuga cy’Amagaju FC ariko inanirwa kubona igitego kuko ubwugarizi bw’Amagaju bawakuragaho imipira vuba bwohereza imbere.

Mu gice cya kabiri, Umutoza Mukuru wa Police FC, Ben Moussa, yakoze impinduka akuramo Manishimwe Djabel asimbura Ingabire Christian, mu gihe Ani Elijah yasimbuye Mugisha Didier.
Police FC yahise ikaza umurego mu bigendanye n’ubusatirizi, ndetse ku munota wa 49 Byiringiro Lague ashyiramo igitego, arimo umusifuzi wo ku ruhande Mukayiranga Regine amanika igitambaro ko yari yaraririye.
Ku munota wa 51 Amagaju yashoboraga kubona igitego gishyizwe mu izamu na Dusabe Jean Claude, ariko ishoti rikomeye yateye rinyura iruhande rw’izamu rya Patient Niyongira ho gato.
Umukino ugeze ku munota wa 62, Ani Elijah yaherejwe umupira na Manishimwe Djabel wari umaze gukinana neza na Byiringiro Lague, ariko ishoti yateye mu izamu rikorwaho na myugariro w’Amagaju FC, Saidi Niyitegeka, rijya muri koruneri.

Ben Moussa yongeye gukura mu kibuga Kilongozi Richard, ashyiramo Kwitonda Alain Bacca. Uyu mukinnyi yafashije ikipe gukomeza kugeza imipira mu rubuga rw’amahina.
Myugariro w’Amagaju Rwema Amza yakuyemo igitego cyabazwe, ku mupira watewe na Henry Musanga ku munota wa 74, ariko Polisi ikomeza kuyotsa igitutu cyavuyemo igitego cya Ndayishimiye Dieudonne ku munota wa 77.
Abdallah Hategekimana watoje Amagaju FC nyuma y’uko Umutoza Mukuru Niyongabo Amars atagaragaye kuri uyu mukino kubera amahugurwa yagiyemo muri Algeria, yahisemo gukora impinduka ngo arebe ko yishyura.
Yashyize mu kibuga Habineza Alphonse na Edouard Ndayishimiye basimbura Mapoli Yekini Rachidi na Emmanuel Nsabimana, ariko ntiyashonbora kuganza Police FC.

Police FC yatsinze umukino wa kane wikurikiranya, yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ku Munsi wa Kane n’amanota 12, nyuma yo gutsinda Amagaju igitego 1-0.






