Mukiganiro n’Itangazamakuru Umutoza wungirije Mutarambirwa Djabil yatangaje ko Ikipe ikiri guhanganira igikombe cy’uyu Mwaka.
Djabil Abajijwe niba uku kunganya ku nshuto ya Kabiri bidashobora gukura ikipe ya Polisi mu makipe ari guhanganira igikombe yagize ati: “Turacyahanganira Igikombe cya shampiyona sinzi niba mwabubonye ko twakinnye nza gusa amahirwe yo gutsinda ibitego niyo yabuze”.
Akomeza avuga ko kuba ikipe ya Police FC yanganyije bwa Kabiri ibi bitayambura kuba ishobora guhanganira kandi ikanatwara igikombe.
Mutarambirwa Djabil abajijwe impamvu Lague atabonetse ku mukino niba bishobora kuba byabaye intandaro y’umusaruro muke w’ikipe yagize ati:”Impamvu Laguwe atabonetse yagaragaje Imico itari myiza gusa ntago ari Lague watumye tunganya kuko ubushize twanganyije na Mukura kandi yararimo rero ibyo nraho bihuriye,twamaze imikino itanu dutsinda kunganya n’ibintu bibaho muri football ikipe yose ikina ifite intego y’Itsinzi”.





