Skip to main content

Police FC

Nsabimana Eric (Zidane) wa Police FC Yahembwe nk’Umukinnyi w’Icyumweru

Ku mukino wa kane wa Shampiyona wabaye kuri iki cyumweru wahuzaje Ikipe ya Police FC n’Ikipe y’Amagaju FC hatangiwemo igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri iki cyumweru Nsabimana Eric Zidane yegukana icyo gihembo.

Iki n’igihembo gihembwa na Campany ya ePOBOX ikaba ari mu baterankunga b’Irushanwa rya Rwanda Premier League ,ikaba ihemba umukinnyi mwiza w’Icyumweru hatorwamo Umukinnyi wahize abandi agahabwa Amafaranga 200 000 RWF agatoranywa nk’umukinnyi witwaye neza muri Icyo cyumweru akuwe mubahembwe nk’abakinnyi b’umunsi.

Eric Nsabimana ahabwa igihembo nk’umukunnyi w’Icyumweru

Kumukino wa Kabiri wa Shampiyona aho ikipe ya Police FC Yakinnye na Rayon Sports Nsabimana Yahembwe nk’Umukinnyi w’Umunsi nyuma yo guhesha Itsinzi ikipe ya Police FC ku gitego yatsinze n’Umutwe Umukino ukarangira ari igitego 1 cya Police FC ku busa bwa Rayon Sports

Ku mukino wa Kabiri wa Champiyona Zidane niwe wahembwe nk’Umukinnyi mwiza w’Umukino

Nsabimana Eric Zidani wahembwe yarahataniye kino Gihembo na Ishimwe Christian bakina mu ikipe imwe ya Police FC, Ngone wa Bugesera FC, Arteta Ndikumana wa Gicumbi FC, Sultan Bobo wa Marine FC, Nduwimana Eric wa Gollira FC, Amisi Cedric wa Kiyovu Sport na Sunday Inemesit wa Musanze FC