Police FC

Police FC yanganyije na Mukura VS gusa igumya kuyobora Urutonde rwa Shampiyona

Ikipe ya Police FC mu mukino wa gatandatu yakiragamo Mukura VS kuri Kigali Pele stadium zanganyije igitego 1-1

Uyu ni Umukino wari uryoheye ijisho kuko ari nawo mukino wari ukomeye w’umunsi wa 6 wa shampiyona ya Rwanda Premier League, Ikipe ya Police FC mu minota 11 yambere yahise itsinda igitego cya mbere ku ishoti ryari ritewe na Ishimwe Christian Ishoti yaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ishimwe Christian niwe watsinze igitego cya Police FC

Umukino wakomeje ikipe ya Mukura ishaka kwishyura ikagerageza amahirwe ariko bagasanga ba myugariro ba Police FC bari bayobowe na Captain Nsabimana Eric Zidane bahagaze neza ku munota wa 38 Byiringiro Lague yahushije igitego ku umupira yarahawe na Richard Kirongozi igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0

Igice cyakabiri Cyatangiranye impinduka muburyo bw’imikinire ku mpande zombi ikipe ya mukura ihanahana cyane mu kugerageza uburyo bw’igitego na Police FC nayo ikomeza kurema amahirwe Ibyara igitego kuko mu gice cya mbere kigitangira Kwitonda Alain Bacca yateye ishoti rica hanze y’izamu gato.

Kwitonda Alain Bacca acenga Joseph Sackey wa Mukura VS

Ikipe ya Mukura yaje gutsinda igitego cyayo cyambere cyatsinzwe na Ordan Dimbumba wambara nimero 80 Ikipe ya mukura ikimara kubona igitego cyahiose itangira gukina isa naho yugarira ,Umukino urangira amakipe yose Anganya igitego 1-1.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza Ben Moussa yavuze ko mu mukino w’amaguru byose bibaho ati “Nemera ko mu mupira w’amaguru byose bibaho umunsi umwe uratsinda undi ukanganya ukaba wanatsindwa ,twakinnye n’ikipe nziza ya mukura,nabonnye kumaso y’abakinnyi bange batishimye kuko kuba banganyayije na Mukura gusa nabyishimiye kuko muribo bifitemo ishyaka ryo kuba bifuza kudatsindwa n’Umukino n’umwe”.

Afand ACP Teddy Ruyenzi ushinzwe ushinzwe guhuza ibikorwa bya Police n’abaturage yari yitabiriye uyu mukino