Kuri Kigali Ple Stadium mu mukino wabimburiraga umunsi wa Karindwi wa Shampiona Police FC yanganyije na AS Kigali Ubusa kubusa.
Uyu wari Umukino Ikipe ya Police FC yaburiyemo amahirwe kuko Imikinire yayo byagaragaraga ko yarushaga ikipe ya AS Kigali ibi bikagaragazwa n’uburyo bw’amahurwe Police FC tagiye ibona bwo gutsinda ibitego bikaba ibyanga.

Ku munota wa 30 Ikipe ya Police FC yamanukanye umupira wihuta waruturutse kuri Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga awuha Kirongozi nawe aracenga agana mu izamu ahindura umupira ashakisha Ani Elijah wari uhagaze neza umupira awuteye ujya hanze y’izamu.

Igice cyambere cyarangiye Amakipe yose anaganya ubusa ku busa

Mu munota wa 60, Ikipe ya Polisi yongeye gusatira cyane Ani Elijah yazamukanye umupira awerekeza kwa Gakwa Leonard umupira ntiyawubyaza igitego.

Ku munota wa 71, Ishimwe Christian wari umaze guhusha uburyo bwโigitego yahinduye umupira mwiza imbere yโizamu, Kirongozi arawuhusha.
Umukino warangiye Police FC inganya na AS Kigali 0-0








