Police FC

Police FC yasinyishije Ben Moussa nk’umutoza mukuru uzayitoza muri iyi shampiyona igiye kuza ya 2025-26

Kuri uyu wa Kabiri, Umunya-Tunusia Ben Moussa El Kebil Abdessattar yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri  Police FC nk’umutoza wayo mushya asimbuye Mashami Vincent uheruka gusoza amasezerano.

Umutoza Ben Moussa asinya amasezerano yo kuba Umutoza wa Police FC

Ben Moussa yungirijwe  Mutarambirwa Jabir umutoza ushinze imyitozo ni DBOUKI MOHAMED n’ushinzwe gusesengura amashusho BEN YAHIA AHMED.

Ben Moussa ,Abatoza bamwungirije n’Ubuyobozi bushya bwa Police FC

Ben Moussa atangaza ko ikipe ikipe ya Police atarinshya kuriwe kuko yagiye ahura nayo

Yagize ati:”Biranshimishije kuba mwarangiriye ikizere cyo gutoza Police FC n’ikipe sanzwe nzi kuko sindi mushyashya muri iyi shampiyona nzi intego zayo kandi niteguye gukora buri kimwe cyose kugirango igere ku itsinzi ”.

Ben Moussa afite impamyabumenyi izwi nka Licence A itangwa na FIFA mubijyanye n’imitoreze akaba yaratoje Amakipe atandukanye harimo Stade Tunisien yatoje ari umutoza wungirije,APR FC yatoje yungirije Adil amaze kugenda agirwa umutoza mukuru akanayiha igikombe cya Shampiyona Ben Moussa kandi akaba aje muri police fc avuye muri AS Marsa