Police FC yatsinze ibitego 2-1 mu mukino wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, mu rwego rwo kwitegura Shampiyona umwaka w’imikino wa 2025/26.

Police FC yateretsemo igitego cya mbere ku munota wa 23’ ku mupira waruhinduwe na Richard Kirongozi rutahizamu Ani Elijah ahita atsinda igitego .
Koruneri ya APR FC yabonetse ku munota wa 25 w’umukino yatewe na Daouda Yussif, umupira usanga Nshimiyimana Yunusu ahita yishyura igice cya mbere kirangira ari igitego 1 kumakipe yombi

Igice cya kabiri cyarimo gusatirana ndetse no guhanahana kuri Police FC byaviriyemo ikipe ya APR FC kwitsinda igitego ubwo Ishimwe Christian yirukankanaga umupira akawuhindurira mu rubuga rw’amahina, usanga myugariro wa APR FC, Niyigena Clement, ahagaze nabi ahita yitsinda igitego ku munota wa 78.








