Ku munsi wa 34 wa BK Pro League 2025/2026, ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Police FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino waranzwe no gusatirana hagati y’impande zombi ndetse amakipe yombi agaragaza inyota yo kubona amanota atatu. Mu gice cya mbere, Police FC yagerageje uburyo butandukanye bwo kurema amahirwe ariko birangira amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri, imikinire yarushijeho gukomera cyane cyane ku ruhande rwa Police FC. Rutahizamu Ingabire Christian uzwi nka “TIA” yatsinze igitego cyiza nyuma yo kunyura mu bakinnyi ba Gasogi United, icyo gitego kiba ari na cyo cyahesheje Police FC intsinzi y’amanota atatu.

Uyu mukino wari umaze iminsi uvugwa cyane mu bitangazamakuru no mu bakunzi b’umupira w’amaguru nyuma y’amagambo ya KNC, nyiri Gasogi United, wavuze ko mu mukino wa nyuma wa shampiyona bazifashisha cyane abakinnyi bakiri bato bo mu ikipe ntoya ya Gasogi United.

Intsinzi ya Police FC yatumye inganya na Kiyovu Sports Amanota 52, mu gihe Gasogi United yagumye kumwanya wa 13 n’Amanota 33











