Ikipe ya Police FC yatsinze Bugesera FC igitego 1-0, yegukana amanota atatu mu mukino w’umunsi wa shampiyona. Iyi ntsinzi ije nyuma y’igihe iyi kipe yari imaze ishakisha umusaruro mwiza, aho mu mikino itanu iheruka yari yaratsinzwe itatu, itsinda umwe inganya undi.

Mu ntsinzi ebyiri ziheruka Police FC yabonye, Ingabire Christian ni we wagize uruhare rukomeye mu gutuma ikipe ye yegukana amanota atandatu.
Mu mukino Police FC iheruka gutsindamo Mukura VS kuri Stade Kamena, Ingabire Christian yinjiye mu kibuga asimbuye Kwitonda Alain, maze habura umwanya muto ngo umukino urangire atsinda igitego cyahesheje Police FC intsinzi y’igitego 1-0.

Ku mukino wakurikiyeho, Police FC yongeye guhura na Bugesera FC mu mukino w’imbere muri shampiyona, Ingabire Christian yongera kwigaragaza atsinda igitego cyahesheje ikipe ye amanota atatu.
Uyu wari umukino utari woroshye, aho umutoza Jafaar yari yahisemo gukora impinduka mu buryo ikipe ikina, yibanda cyane ku gukoresha impande zombi. Ku ruhande rumwe hari Paul Mutembe, umwe mu bakinnyi bazamuwe mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20 (U20), mu gihe urundi ruhande rwacagaho Keffa Tangala ukomoka muri Mali. Imbere mu busatirizi, Ingabire Christian ni we wari witezweho kurangiriza amahirwe ikipe yabonaga.
Wari umukino uryoheye ijisho, aho amakipe yombi yagaragaje ubushake bwo gushaka intsinzi. Icyakora, Bugesera FC yakoze ikosa ubwo yageragezaga gusatira cyane, ba myugariro ba Police FC bambura umupira abakinnyi bayo, bawuha Gakwaya Leonard, na we ahita awuhereza Ingabire Christian.

Christian yahise yihuta yerekeza ku izamu rya Bugesera FC, maze arangiriza neza igitero atsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, gihesha Police FC intsinzi n’amanota atatu.
Nyuma y’umukino, umutoza wungirije wa kabiri, Mutarambirwa Djabel, yavuze ko ikipe yari imaze igihe inyotewe n’intsinzi, bityo ko bakoze ibishoboka byose, harimo no guhindura uburyo bakinagamo, kugira ngo bongere kubona umusaruro mwiza.

Yagize ati:
“TIA ni umukinnyi mwiza. Nakomeza gushyiramo imbaraga no kwitwara neza, ashobora kugera ku rwego rushimishije.”
Iyi ntsinzi yongeye guha Police FC icyizere, mu gihe Ingabire Christian akomeje kugaragaza ko ashobora kuba umwe mu bakinnyi bagira uruhare rukomeye mu guhesha ikipe ye amanota.





