RkyeK Jaafar ni yasinyiye kuzatoreza Police FC Imyaka 2 nk’umutoza mukuru akazungirizawa n’umutoza w’umunyasupanye BAKKALI TAHIRI Mostafa akazakorana n’indi komiti yari ihari.

Uyu Mutoza w’imyaka 55 yaci mumakipe atandukanye ari umutoza mukuru ,umwaka ushize akaba yaratozaga Arar FC yo muri Saudi Alibia yanyuze kandi muri Branes nk’Umutoza mukuru

Uyu mutoza aje Asimbuye Ben Moussa wirukanwe azira Umusaruro muke kuko mumasezerano ye yasabwaga guha Police FC gutwara igikombe kimwe hagati y’igikombe cy’amahoro cyangwa icya Champiyona Umwaka ukarangira muri ibyo yahize ntabyo agezeho.








