Rugwiro Kevin nyuma yuko yari yaratijwe muri AS muhanga igihe kingana n’umwaka murwego rwo kubona imikino myinshi ubu yagaruwe mu ikipe ya Police FC.
Uyu ni umwana w’ikipe kuko yazamukiye muri Interforce iyi ikaba ari ikipeye yareraga abana ba Police FC bakazavamo abakinnyi bakomeye bayikinira akigera muri Police FC yakiniye igihe kingana n’umwaka ikimara gutwara igikombe cy’Amahoro 2024 ikipe yongereyemo abakinnyi bashya baje kuyifasha mu mikino ny’Afurika ibi bituma bamwe mu bana bari bazamutse mu rwego rwo kugirango babone imikino myinshi bagumye kuzamura impano
Rugwiro Kevin yari yaratijwe mu ikipe ya AS Muhanga yari izamutse mu kiciro cyambere akaba yari ayimazemo umwaka wose w’imikino ,uyu munsi akaba yagarutse mu ikipe ya Police FC akanongererwa Amasezerano ye kuko yari ari kurangira ubu akaba yahawe amasezerano y’imyaka 2.





